Urutonde rwa Antivirusi nziza ziboneka kubuntu n’ uburyo wazi-downloading-a

Antivirusi ni porogaramu zifasha cyane mu kurinda umutekano wa mudasobwa harindwa ko yakwangizwa na za viruses, trojans, worms, spyware, adware, key-loggers, cg na za root-kits. Buri mudasobwa iba icyeneye porogaramu ya antivirus kugirango igumane umutekano wayo. Hari amakompanyi menshi atanga za antivirus kubuntu, muriyi nyandiko twabashakiye zimwe muri porogaramu za antivirusi zakunzwe cg zikoreshwa na benshi.

1. Avast Free Antivirus

Niyo antivirusi itangwa kubuntu ikoreshwa n’ abantu benshi. Ifite uburyo bwinshi irinda umutekano wa mudasobwa harimo "protection shields, boot-time scanning, a behavioral blocker, an internet site ratings plugin, script malware protection, na access to cloud-based protection". Iyo ukora installation usabwa gukora registration ariko ibyo nubundi bikorwa kubuntu kandi biroroshye. Iyo bidakozwe ikoreshwa ryayo rirangira muminsi 30.
Download Avast Free Antivirus

2. AVG Anti Virus Free

AVG Anti-Virus Free Edition ni imwe muri antivirus zizewe zibasha kurinda umutekano wa mudasobwa ifitemo Windows, kandi ushobora kuyibona kubuntu. Mubikorwa by’ ingenzi bigize AVG Anti-Virus Free harimo gukora email scanner, link scanner, scheduled scanning options, automatic updates, real-time safe internet surfing and searching n’ ibindi byinshi.
Download AVG Anti virus Free

3. Microsoft Security Essentials

Security Essentials ni antivirus ikorwa n’ uruganda rwa Microsoft. Ni imwe muri porogaramu zitangwa kubuntu kugezubu. Ni porogaramu nziza cyane ifasha mukurinda umutekano wa mudasobwa kugirango udahungabanywa na za viruses, spyware, na malicious software. Ishobora gukora muburyo bukunze kwitwa real-time protection. Biroroshye kuyikorera installation ndetse no kuyikoresha. Ikomeza ikorera muri background mugihe mudasobwa ikomeje gukoreshwa ibindi bitandukanye.
Download Microsoft Security Essentials

4. Bitdefender Antivirus Free Edition

Bitdefender Antivirus Free Edition ni ubundi bwoko bwa antivirus ifite ubushobozi bwo kurinda neza umutekano wa mudasobwa yawe. Iyi ikundwa cyane cyane n’ abantu bakunze gukoresha antivirus itabatera stress mukubazanira utudiriishya twinshi twifungura buri kanya uko hagize ikiba cg hari virus irwanyijwe.
Download Bitdefender Antivirus Free Edition

5. Avira Free Antivirus

Avira AntiVir Personal ni antivirus ibasha kukurindira mudasobwa kudaterwa na za viruses, Trojans, worms, spyware, adware, nibindi bitandukanye byayangiza cg bikangiza ibiyiriho. Ni imwe muri antivirus nziza ziboneka kubuntu kandi zikoreshwa n’ abantu benshi.
Download Avira Free Antivirus

Ndizera ko iyi nyandiko hari benshi izafasha muguhitamo zimwe muri antivirus nziza ziboneka kubuntu. Habaye hari izindi nawe uzi wazisangiza abandi cg ugatanga ibitekerezo ubicishije muri comments section.

Jean HABIMANA
habijean2020@yahoo.fr

Share Button