Ushobora gukoresha no kugenzura indi mudasobwa utayegereye ukoresheje internet

Ukoresheje porogaramu zitandukanye ushobora kwinjira ndetse ukagenzura cg ukareba ibiri gukorerwa kuyindi mudasobwa nubwo yaba iri kure yawe. Igisabwa gusa nuko ibikoresho(telephone cg mudasobwa) uri gukoresha biba biri kuri internet.

Habaho uburyo bwinshi ibi bishobora gukorwamo ndetse na porogaramu nyinshi zishobora kubikora. Muri iyi nkuru, turibanda kuri Teamviewer, iyi ikaba ari porogaramu igezweho kandi ikorana na operating systems nyinshi nka Windows, Mac ndetse ndetse na za operating system nyinshi za telephone. Hano turabereka uko wayikoresha.

Teamviewer n`imwe muri porogaramu zigezweho wakoresha ugirango urebe ibyo mudasobwa y`undi iri gukora, ushaka kumwereka uko bakora ikintu runaka kuri Mudasobwa ye, wayikoresha mukorana inama cg amahugurwa.

Kora Installation ya teamviewer kuri mudasobwa ya mbere.

  • Kura kuri internet porogaramu ya Teamviewer. Wayivana kurubuga rwa kompanyi yayikoze ubundi uhitemo uburyo bwo kuyikoresha nka free for noncommercial users niba utiteguye kuyigura. Kanda hano ukore Download
  • Umaze gukora download, kora installation.
  • Hitamo Install ukomeze ukanda kuri Next.
  • Hitamo personal/noncommercial hanyuma ukande kuri Next.
  • Emeza ibijyanye na n’ uruhushya rw’ imikoresherezwe(license and usage agreement ) hanyuma ukande Next.
  • Kanda kuri Finish uraba urangije.
Ibyo bigomba no gukorwa kuzindi mudasobwa ushaka kwihuza nazo. Iyo porogaramu ya teamviewer imaze gufunguka bikenerwa ko Mudasobwa yawe iba icometse kuri murandasi.Nyuma ubona ahanditse Your ID na Password, nibyo bikoreshwa mu guhuza mudasobwa zirenze imwe.

Kwihuza n’ izindi mudasobwa :

Mbere y`uko uhuza mudasobwa zombi bigusaba ko mudasobwa zombi ziba zifite porogaramu yitwa TeamViewer kandi ifinguye muri mudasobwa zombi ; ntiwibagirwe ko mudasobwa zombi ziraza kuba ziri kuri murandasi imeze neza.

  1. Ukenera ID na Password ya mudasobwa ushaka kuconectaho, umusaba kukoherereza ID na password.
  2. Iyo umaze kuzibona, wandika ID wabonye ahanditse PartnerID, kanda handitse Connect to partner, tegereza gato haraza idirishya rikubaza kwandikamo password, andikamo password yakoherereje

Tangira gukoresha mudasobwa yindi uciye kuyo uri gukoresha

Hahita hafunguka idirishya rikwereka mudasobwa washakaga kwihuza nayo, bityo ukaba wafungura document, ukaba wamwereka uko bakora ibintu bitandukanye, binafasha kureba ibyo ari gukora.

Share Button