Videwo, amafoto nibindi byo kuri facebook ushobora kubibika ukazongera kubibona bitakugoye. Reba uko wabikora

Iyo abantu basuye urubuga rwa facebook, muri iki gihe bakunze kubona hariho video zitandukanye ziba zagiye zisangizwa cg zoherezwa n’ abantu batandukanye. Usanga nanone abantu baba bagiye bashyiraho inkuru zitandukanye ndetse n’ amafoto. Bityo harubwo uba wumva biri ngombwa ko wabika bimwe mubyo ubonye kuri facebook kugirango uzongere kubireba nyuma bitagombeye kongera kuzishakisha.

Ni izihe nzira wacamo ubika videwo cg ibindi bintu byo kuri facebook ?
1. Mugihe umaze gufungura urukuta rwawe rwa facebook, ukabonaho video ubona wacyenera gu-saving-a, biroroshye kubikora ; jya munguni y’ iburyo ya post y’ uwabyohereje, urahabona akamenyetso kameze nk’ inyuguti ya V.
2. Kanda kuri ako kamenyetso hanyuma harahita hafunguka akadirishya kariho menu. Muri ako kadirishya kanda ahanditse "Save Video"

Nigute nabona ibyo nagiye mbika kuri facebook ?
Kubikora biroroshye :
1. Injira muri konti yawe ya facebook hanyuma urebe neza ko uri kuri homepage
2. Aho uzahabona Menu kuruhande rw’ ibumoso nkuko bigaragara mw’ ifoto ikurikiraho.
3. Muri menu yitwa favorites urabonaho item yitwa Saved.
4. Kandaho kugirango wibonere urutonde rwa byose wagiye ubika byaba za videos ndetse n’ amafoto

Nkuko bigaragara mwofoto ikurira, za videos zose, amafoto n’ ibindi wagiye ubika biba byaraturutse kubandi bantu, ushobora kongera ukabibona ndetse ukaba nawe wabisangiza abandi mugihe uzabishakira.

Share Button