Waruziko hari izindi mbuga zikora nka Youtube wakwifashisha ?

Youtube ni rumwe mu mbuga zisurwa n’ abantu benshi kuri internet. Uru rubuga rwamenyekanye cyane bitewe no gusangiza abantu amamiliyoni ya videwo ku buryo buhoraho. Iyo business cg umuntu ashaka ko vedewo ye igera ku bantu benshi cyane, ahantu heza ho kuyishyira ni kuri Youtube.

Indirimbo nyinshi cyane ndetse na filimi nyinshi, ubu ahantu bisigaye bibanza gushyirwa ni kuri Youtube. Kuri Yooutube ushobora kuhasanga ndetse ukanaharebera ibiganiro bitandukanye bya za televiziyo, amashusho y’ indirimbo, videwo z’ inyingisho zitandukanye nibindi byinshi. Uru rubuga kandi ubu rukaba ari umutungo wa Google kuko hashize igihe kinini iruuguze.

Buri kigo gicyeneye kumenyekanisha ibyo gikora cg serivisi gitanga gikoresha Youtube kugirango bigerweho. Abantu b’ ibyamamare benshi nabo bakoresha Youtube channel kugirango bagere kubafana babo n’ abandi babakurikirana biciye muri za videwo.

Ese waruziko hari izindi mbuga ziyingayinga Youtube ? Hari izindi imbuga zikoreshwa mugusangiza abantu za videwo ariko usanga zigiye zifite nundi mwihariko mwiza wazo. Reka turebere hamwe zimwe murizo mbuga.

Urutonde rwa Websites zenda gusa na Youtube

Tugiye kubagezaho urutonde rwa websites zenda gusa na Youtube mumikorere, aho ushobora kuba warebera za videwo zitandukanye ndetse ukaba nawe wazishyirayo :

1. Dailymotion : Umusimbura mwiza wa YouTube
Dailymotion n’ urubuga rwa internet narwo rwamenyekanye cyane mugusangiza abantu za videwo nkuko Youtube ibikora. Iyi kompanyi, icyicaro cyayo kibarizwa i Paris mubufaransa. Yashinzwe muri 2005. Ibasha kuboneka mundimi 18. Biroroshye kandi kuba wareba videwo ziriho cg ukongeraho izindi. Kugirango ushyireho videwo bigusaba kubanza ukiyandikisha kuri urwo rubuga. Kugezubu abantu barena miliyoni 300 kwisi bakoresha uru rubuga.

Uru rubuga rugufasha kuba washakisha videwo ukoresheje uburyo bw’ ibyiciro bitandukanye nka ; music, gaming, sports, movies, cars, education nibindi byinshi.

Wemerewe kuzamurayo(upload) videwo itarengeje 4GB muburemere ndetse ikaba itanarengeje iminota 60. Hari kandi nanone porogaramu zihariye kubakoresha iOS, Android na PlayStation 4.

2. Vimeo

Vimeo ni urundi rubuga narwo rwenda gukora kimwe nka Youtube. Rwatangijwe mu mwaka wa 2004. Vimeo igufasha kureba, gusangiza, no kuzamurayo za videwo ndetse nizo mubwoko bwa HD. Videwo zifite HD quality zabanje bwambere gushobora gukoreshwa kuri Vimeo. Uru rubuga rugaragara neza. Iyo ugitangira kurukoresha bagusaba kwiyandikisha aho usabwa kuzuzamo izina ryawe, email na password.

Abantu bakoresha uru rubuga kubuntu bemerewe kuzamurayo videwo zitarengeje 500MB mucyumweru ndetse na videwo imwe yo mubwoko bwa HD. Naho kubantu bafite konti bakaba baraguze n’ifatabuguzi, bashobora kuzamurayo videwo bashaka zose ntampungenge. Hari kandi na za porogaramu zihariye za Vimeo zifasha mukugirango abantu babashe kureba za videwo bakoresheje ibikoresho byabo birimo android cg iOS.

3. Metacafe
Metacafe ni urubuga narwo rukora igikorwa cyo gusangiza abantu za videwo ariko rukibanda cyane cyane kuri twa video tugufi cyane tujyanye n’ imyidagaduro. Uru rubuga rumaze igihe kinini cyane ndetse no kurusha Youtube. Uzashobora kubona videwo wifuza ukoresheje uru rubuga ndetse ushobora no gukoresha ibyiciro biriho nka : movies, video games, science & tech nibindi.

4. Flickr

Abantu besnhi tuzi “Flickr” nk’ urubuga rwo gusangiza abantu amafoto no kuzamurayo andi. Ariko waruziko ushobora no gusangiza abantu videwo ukoresheje uru rubuga rwa Flickr ? Kugirango uzamure Videwo kuri uru rubuga bisaba kubanza kwiyandikisha kugirango ugiremo konti. Umuntu wiyandikishije akanishyura ifatabuguzi wese kuri Flickr aba yemerewe ububiko bwa 1TB. Iyo ushaka gukoresha uru rubuga kubuntu uba wemerewe kuzamurayo videwo itarengeje 1GB kandi nanone itarengeje iminota itatu.

5. Vevo

Vevo ni urundi rubuga rwibanda cyane za videwo zikunze kwitwa streaming music videos.

Umwanzuro

Izo nizo mbuga zigaragara nkiziyingayinga Youtube mumikorere. Cyakora hari izindi mbuga ntoya zikora igikorwa cyo gusangiza abantu za videwo kuri internet. Ariko urebye ntayindi yahangana na Youtube muri iki gikorwa. Dailymotion na Vimeo urebye nizo ziyingayinga YouTube.

Urakoze gusura http://www.ubuhanga.com, wadusigira igitekerezo cyangwa inyunganizi uciye mumwanya wagenewe COMMENTS ahagana hasi.

Share Button