Waruziko inyandiko yo muri PDF ushobora kuyihindura uko ushaka. Reba uko wabikora !

PDF ni imwe muri porogaramu zamenyekanye cyane aho inyandiko zibitswe murubwo buryo ziba zitekanye. Inyandiko zibitswe muburyo bwa PDF zitwara umwanya mutoya mububiko, kurusha ubundi buryo kandi zishobora gufungurirwa muri mudasobwa z’ ubwoko bwose ndetse na telefone z’ ubwoko bwose kandi zigafunguka neza ahantu hose. Hari porogaramu nyinshi zitangwa kubuntu zifasha mugufungura inyandiko zibitswe murubu buryo, izo ni nka Adobe reader, foxit reader, nizindi.

Uko wahindura uko ushaka inyandiko zo muri PDF

Koresha porogaramu zabugenewe

kora Download ya porogaramu igenewe guhindura inyandik (editing program) noneho ufungure inyandiko yawe ushaka guhindura yo muri PDF kugirango ubashe guhindura amwe mumagambo cg amafoto agize iyo nyandiko.

Download PDFedit – iyi ni pororgaramu iboneka kubuntu kandi igenewe guhindura uko ushaka inyandiko ziri muri PDF. Ushobora guhindura uko ushaka PDF ukoresheje PDFedit.

Download Inkscape : Inkscape Iyi nayo pororgaramu nziza cyane wakoresha uhindura inyandiko ya PDF haba uko byanditswe cg amafoto ari munyandiko.

Download PDF XChange : Nayo iboneka kubuntu igafasha mugufungura inyandiko zo muri PDF ndetse no kuzihindura uko ushaka.

Open Office : Ni pororgaramu nziza cyane wakoresha uhindura inyandiko ya PDF. Yemerera umuntu guhindura uko inyandiko yanditse haba muguhindura ubwoko n’ ubunini bw’ inyuguti zo mu nyandiko cg se no kongeramo amabara, n’ ibindi bishushanyo.

Ushobora no gukoresha porogaramu ziba ziri kuri internet

Harubwo uba ushaka kugira ibyo uhindura munyandiko iri muri PDF, ushobora kubikora ukoresheje porogaramu ziboneka kuri internet. Urugero ushobora gukoresha urubuga rwa PDFEscape.com

Icyitonderwa : Mugihe uri gukoresha ubu buryo bwa internet ugomba kwitonda mukohereza inyandiko yawe. Niba ari inyandiko irimo amakuru yihariye ugomba kugenzura neza urubuga ugiye gukoresha ko rwizewe.

Porogaramu zihindura inyandiko zo muri PDF ni nyinshi cyane. Niba hari indi uzi ikora neza tutavuze ushobora kuyisangiza abandi uciye mugice cya comments.

Jean HABIMANA
habijean2020@yahoo.fr

Share Button