Waruziko mudasobwa yagusomera inyandiko ushaka zose

Wigeze wibaza niba haruburyo mudasobwa yawe yagusomera ibyo uyihaye byose ? Iyi nkuru iraza kugushimisha kuko irasubiza amatsiko warufite kubera ko ibyo wibazaga birashoboka. Noneho rero niba wifuza kumenya uko wabigenza ngo ubikore wageze aho biri. Muriyi nkuru tugiye kubereka uko wakora Script muri mudasobwa yawe niba ukoresha Windows, iyo script ikazajya ifasha kugirango mudasobwa yawe ivuge ibyo uyihaye byose !

Kugirango ukore iyo script, kurikiza intambwe zikurikira :

Intambwe

  • 1. Fungura Notepad.
  • 2. Kora Copy na paste ya za code zikurikira.
  • Dim Message, Speak
    Message=InputBox("Enter text","Speak")
    Set Speak=CreateObject("sapi.spvoice")
    Speak.Speak Message
  • 3. Kanda kuri menu ya File, Save As, hitamo All Types mumwanya uteganye n’ ahanditse Save as Type, noneho uhitemo kubibika(Save) byanditse nka Speak.vbs cg "*.vbs".
  • 4. Kanda inshuro ebyiri(Double click) kuri ya file umaze kubiika, hazahita hafunguka akadirishya kameze nk’ ako twaberetse ahagana hejuru. Injizamo ibyo ushaka ko mudasobwa igusomera hanyuma ukande kuri OK.

Ubu nonenho mudasobwa izashobora kuvuga cg gusoma ibyo wayandikiye. Bigerageze nawe ubwawe !. VBS file ishobora gukora muri za operating system nyinshi nka Windows XP, Windows Vista, Windows 7 na Windows 8.

habijean2020@yahoo.fr

Share Button