Waruziko ushobora gufungirana documents zawe muri folder ntihagire undi wazifungura

Abantu bose baba bafite ibintu byinshi(files and folders) byihariye baba badashaka ko abandi bantu bashobora kubakoreshereza mudasobwa babibona. Bishobora kuba ibyo mukazi, muri bizinesi, amafoto yawe cg amafoto y’ inshuti, n’ ibindi. Ibyo ni bimwe mubintu abantu benshi badakunze ko abandi bashobora gukoresha mudasobwa zabo yenda bazibatije babibona. Kuberako Windows isanzwe idatanga uburyo bwo kurinda uko ushaka umutekano w’ ibintu byawe byihariye, bituma abantu benshi bahura nicyo kibazo. Kuko haribyo baba bashaka ko bitabonwa nabo bitareba.

Twabashakiye uburyo ushobora gukoresha kugirango icyo kibazo kibonerwe igisubizo. Uburyo bushoboka bwakwizerwa nukubika ibyo byose muri folder hanyuma ukayirindisha ijambo ry’ ibanga(password) kugirango abantu bonyine bazi password yawe babe aribo bonyine babasha kubibona. Niba ujya ugira bene icyo kibazo, ushobora kugerageza gukoresha porogaramu yitwa My Lockbox.

My Lockbox ni porogaramu ifasha mu kurinda umutekano w’ ibyabitswe kuri mudasobwa aho iguha uburyo bwo gushyiraho password ushaka yatuma ubasha kubona ibintu bimwe na bimwe. Ibyo bituma ntamuntu numwe wabasha kubona ibyo wabitse ukoresheje iyo porogaramu, ibyo bigatanga umutekano uhagije w’ ibintu byawe kuko abatagomba kubibona ntibazabibona.

Niba ushaka gutunga iyo porogaramu kanda hano ukore DOWNLOAD

habijean2020@yahoo.fr

Share Button