Waruziko wakohereza kuri Email ibiganiro wakoreye kuri whatsapp

Abantu benshi ntibashimishwa no kuba batabasha kwimura ibiganiro baba barakoreye muri whatsapp zabo. Ibyo bishobora gucyenerwa nko mugihe telefone yakoreshwaga umuntu ashatse kuyihindura, cg ushatse nko gutanga copy y’ ibiganiro wagize ubiha undi muntu.

Aha tuributsako hari amategeko y’ ibihugu bitandukanye atemera ko habaho ihanahana ry’ ibiganiro by’ ibihariye abantu baba baragize. Ariko ubu whatsapp itanga ubundi buryo wakoresha wiyoherereza ibiganiro byo kuri whatsapp, ukabyohereza kuri email ushaka.

Waca muri iyi nzira : Fungura whatsapp, winjire mu kiganiro ushaka kohereza kuri email. Ukoresheje Menu yabugenewe iri hejuru muruhande rw’ iburyo, Kanda kuri More -> Email Chat hanyuma telefone yawe izagufasha mu guhita hifungura Gmail cg Yahoo, aho uzabasha kwandikamo email ushaka koherezaho ikiganiro ubundi ukacyohereza. Ikiganiro cyose mwagiranye kizashyirwa muburyo bwa text (.txt) aho ushobora no guhitamo niba ushaka ko Media(Photos, Videos, Audio, ...) mwohererezanyije zijyamo cg ntizijyemo.

Share Button