Waruziko wakoresha icyarimwe nimero ebyiri kuri Whatsapp muri telefone imwe

Kugira konti ebyiri ku mbuga nkoranyambaga abantu bakunze kubikora ariko byakundaga nko kuri Twitter, Instagram, nizindi ariko zitarimo Facebook na Whatsapp. Ikoranabuhanga riri gukomeza gutera imbere, ibi binashimisha cyane abarikoresha. Ubu noneho, telefone yawe imwe ushobora kuyikoreshaho nimero ebyiri za whatsapp icyarimwe.

Ubuhanga.com tugiye kubagezaho ukuntu wakoresha nimero ebyiri za telefone zikagira whatsapp zikoreshwa icyarimwe muri telefone imwe. Icyo usabwa ni ukuba gusa ufite ’Smartphone’ isanzwe ikoresha whatsapp.

Kugirango wongeremo nimero ya kabiri uzajya ukoreshaho whatsapp, urasabwa gusa kujya muri ’Play Store’ ushakemo application yitwa ’Parallel Space’ uyishyire muri telefone yawe, nuyinjiramo urahita ubonamo indi whatsapp itari iyo usanzwe ukoresha, ushyiremo nimero wifuza kujya uyikoreshaho ariko birasaba ko iyo nimero yindi iba iri mu yindi telefone iyo ari yo yose, n’iyo itaba ikoresha internet, kuko icyo bahita bakoherereza mu butumwa bugufi ari kode (code) ushyira muri ya whatsapp, bikaba birakemutse.

Whatsapp ya mbere uzajya uyijyamo uciye ahasanzwe ariko iyo ya kabiri bizajya bigusaba kujya muri Parallel Space, ubundi ukomeze kuryoherwa. Internet ufite muri simcard waba ukoresha yose, izakoresha izo whatsapp zombi icyarimwe kandi buri whatsapp ikore ukwayo ntaho ihuriye n’indi.

Share Button