Waruziko wareba passwords zawe zose wakoresheje kuri internet

Muminsi ishize, umwe mubakunzi b’ urubuga rwacu yatwandikiye atubaza ikibazo cy’ ukuntu yakongera kumenya amagambo y’ ibanga(passwords cg mot cles) yakoresheje kuri internet. Yari afite passwords nyinshi yakoreshaga yinjira kumbuga zitandukanye ndetse zimwe zirimo izo yakoreshaga mu kazi gasanzwe, ariko yirazibagiwe.

Reka turebe uko wabona passwords zawe wakoresheje mugihe warimo ukoresha porogaramu ya Firefox.

1. Kanda kuri Menu ahagana hejuru iburyo. Hitamo ahanditse Options .


2. Kanda ahanditse Security .


3. Kanda ahanditse Saved log-ins .


4. Uzabona lisiti y’ ibintu winjijemo passwords byose(logins). Kanda ahanditse Show Passwords kugirango urebe za passwords zose zakoreshejwe.


5. Ushobora no guhitamo password udashaka ko igumamo kuri lisiti yabitswe. Hitamo iyo password ushaka gukuramo ubundi ukande kuri remove .


6. Aha niho ushobora no gukurura ibyo wakoreyemo ukabijyana no muri Internet Explorer no muri Chrome ukanze kuri Import . Uzifashisha akadirishya gakurikira.


habijean2020@yahoo.fr

Share Button