Wowe ubyumva ute ? Ese Linux niyo itekanye kurusha izindi Operating Systems ?

There are thoughts that say that Linux is more secure than other operating systems. This topic has been hotly debated over the years. What’s your opinion ? Do you think Linux is more secure than other OS ?

Bamwe bavuga ko security ya Linux ari imvugo gusa ndetse bakavuga ko Windows cg Mac OS X aribyo bishobora gutanga umutekano wa mudasobwa wizewe. Abandi nabo bagakunda kuvuga ko Linux ariyo yizewe ndetse cyane. Hari ibitekerezo byinshi bitangwa kuri iyi ngingo yibazwaho, bose baba bagamije kugirango hamenyekane ukuri kuri bamwe baba bafite kubishidikanyaho.

Abavuga ko Linux idatekanisha mudasobwa kurusha izindi Operating systems, bashingira ku ngingo yuko Linux itazwi kandi itanakoreshwa n’ abantu benshi. Kimwe na Mac OS X, kuberako abantu bacye aribo bakoresha Linux mumirimo yabo ugereranije n’ abantu bakoresha Windows, bituma abantu bakora za virus cg ababa bagamije guhungabanya umutekano bibanda cyane kubakoresha Windows kurusha uko bareba kubandi bacye bakoresha Linux.

Abandi bantu nanone batekerezako impamvu LINUX itajya ihungabanywa na za virus biterwa nuburyo ikozwe aho idashobora gufungura ikintu cyose cyo mu bwoko bwa ".exe". Za virus nyinshi ziba zikozwe mubwoko bwa porogaramu za ".exe".

Wowe urabitekerezaho iki ? Ukoresha Linux kuberako wizeye ko amakuru abitswe kuri mudasobwa aba atekanye cyane kurusha kuzindi operating system ? Cg se utekerezako Linux nayo idatekanya ugereranije nizindi operating systems ?

Ushobora kwandika igitekerezo cyawe mumwanya wagenewe ibitekerezo ahagana hasi, ugasangiza abandi uko ubyumva.

Share Button