Zimwe muri programs z’ ibanze umuntu acyenera kugira muri mudasobwa

Ntakintu kibangama cyane nko gushyira icyintu kuri mudasobwa wajya kugifungura ugasanga ntibishoboka kubera nta program yabasha kugifungura ufite. Niyo mpamvu tugiye kubamenyesha zimwe murizo program zagufasha.

1. Operating system (program igufasha gukoresha mudasobwa)
Iyi ni program igufasha gukoresha mudasobwa yawe hamwe no kuba wabasha kongeramo za programs nyinshi. Nka Windows iyo uyinstaye izanamo na programs zimwe na zimwe nkiyitwa Windows media player yagufasha gufungura indirimbo na za filme, CD burning yagufasha gukora za CD, Calculator cg mubazi, paint igufasha mugushushanya, hamwe nizindi nyinshi zibanze zizanamo iyo umaze gushyiramo Windows.
Hari ubwoko bwinshi bwa za operating system ziboneka mubyiciro bitandukanye bitewe nabazikoze.

2. Antivirus and Spyware (program zigufasha mukurinda umutekano wa computer)
Hari ubwoko bwinshi bwa programs zagufasha kurinda umutekano wa mudasobwa yawe kugirango hatazamo za virusi. Izo ni nka Kaspersky, Avast, Avira, AVG, Comodo, Norton nizindi. Hari nyinshi ziba ariz’ ubuntu ariko ibyiza nuko umuntu yigurira iyo yizeye.

3. File Archiver and Compressor
WinZip cg Winrar zigufasha gufungura ibintu bimwe na bimwe bibitswe muburyo bwegeranyijwe cyane(compressed)

4.PDF Reader
Gusoma documents zawe iyo zabitswe muburyo bwa PDF bizagusaba ko ushyiramo program yitwa Adobe Acrobat Reader. Ushobora kuyibona kuri internet kubuntu.

5. Microsoft office
Iyi ni program yingenzi cyane igufasha mugukora inyandiko nyinshi wacyenera gukora ukoresheje mudasobwa. Usangamo ibice byayo byinshi nka Microsoft Word igufasha kwandika inyandiko, Microsoft Excel igufasha gukora ibijyanye n’ imibare n’ ibarurishamibare, Microsoft Access igufasha mukubika data, Microsoft Publisher igufasha mugukora uko ushaka documents zimwe na zimwe nk’ ubutumire, certificat, ..., Microsoft powerpoint igufasha mugukora inyandiko imurikirwa abantu muruhame(presentation)

Share Button